bookssland.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗». Author Susan Davis



1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Reka twongere dutangire. Bana banjye mbafitiye andi magambo mashya.

Uko bigaragara byose siko biri. Ibintu birimo biregereza nk’uko mwabyumvise. Bana banjye, umwijima uraje. Umwijima urimo uraza hose. Uko muzi ubuzima burimo guhinduka mukanya gato. Vuba, hazaba hatari ukureba inyuma, nta mahirwe azaba ahari yo gusubiramo.

Izi ni imbuzi zanjye. Ndimo ndababurira ariko bake nibo banyumva, babyitondera. Kuki abana banjye batumva? Bazatungurirwa mu isi yabo – Itari isi yanjye, Atari imitekerereze yanjye, Atari imbuzi zanjye. Ibi n’iby’ukuri bana banjye. Ntabwo mbaburira ku bw’inyungu zanjye, ahubwo kubw’inyungu zanyu. Nzi ibigiye kuba. Ndashaka ko namwe mubimenya (MATAYO 6:24).

Bana sinshaka ko muguma mu mwijima. Ndashaka ko muhagurukira ukuri. Ndashaka ko mumenya ibigiye kuba. Rwose nimukanguke! Mugire amakenga y’ikibi – kuko kirabegereye. Byose byahindutse ikibi. Nta n’umwe wakira ukwezwa. Buri muntu yarayobye (YESAYA 53:6).

Uretse umugeni wanjye mwiza niwe usigaye wo kwizerwa. Niwe wenyine ukindeba. Niwe unshakisha n’urukundo niwe unshakisha buri mwanya. Uyu n’umugeni wanjye, itorero ryanjye ry’ukuri.

Bana, mureke guhangana. Murimo gusenyana. Mureke kujya impaka ku magambo yanjye. Iyi si isaha yo kurakarira mugenzi wawe. Umwanzi yaraje arabayobya. Arashaka kubiyegereza ku rwego rwe ngo mumere nka we. Mureke amatiku hagati yanyu mukundane (YOHANA 13:34).

Mwihane hagati yanyu. Mwiyaturireho imigisha hagati yanyu atari imivumo. Iyi si isaha yo gukimbirana. Mushyire hasi intonganya munsange. Nzabereka uko mukwiriye kubana. Abana banjye baraguye kuko barahangana hagati yabo. Ubu si bwo buryo. Ubu ntabwo ari uburyo bwanjye. Mumpindukirire mwihane. Noneho mwiyunge. Mubabarirane. Isaha irarangiye. Nimureke amakimbirane mufitanye, ababuza agakiza kanjye k’iteka ryose.

Ndashaka kubakiza bana banjye, ariko ntabwo nakiza abana bafitanye amakimbirane. Ibi ntibishoboka. Murimo murahagarika ubusabane hagati yanjye namwe (MATAYO 6:14). Rwose mubabarirane by’ukuri mwibagirwe ibyo mwakorewe. Ubu nibwo buryo bwanjye bana, uburyo bw’IMANA YERA. Mushyire hasi inzika mufitanye munsange mukwihana (MATAYO 6:15).

Ndashaka kubakiza iki cyaha. Nta cyaha mu isi wagereranya n’agakiza k’iteka ryose. Ndabinginze mwibuke ibi. Bana, urukundo rwanjye rurahebuje, ariko sinirengagiza icyaha. Rero mwihane uyu munsi kandi mubabarirane. Iki abe aricyo muharanira. Ntimugire icyo musiga inyuma. Mubabarire bose, kugira ngo nanjye, DATA wanyu wo mu ijuru azabababarire. Ibi biroroshye, ariko bake nibo bazi akamaro ko kubabarira bagakira ibikomere bya kera.

Mureke mbakize akababaro ka kera. Munyikoreze imibabaro yanyu kugira ngo mbakize. Ninjye mbishoboye. Nimuze mbikorere imitwaro yanyu. Nzabikora kuko ndabishoboye.

Mubabarire abo babagiriye nabi mumpindukirire mbakize agahinda. Nshoboye kongera gusana imitima yanyu. Iri niryo sezerano ryanjye.

Musome ijambo ryanjye. Ndi IMANA isana. Mureke mbasane mbahindure bashya. Ninjye nsana nta wundi. Mureke mbereke urukundo rw’ukuri. Ninjye ntanga urukundo rw’ukuri (YOWELI 2:25).

Nibyo, isaha yegereje kugaruka kwanjye. Mureke mbasukure kandi mbasane ku bw’ubuzima bushya muri njye. Mureke mbategurire kugaruka kwanjye. Nditeguye kandi ndabishaka. Ninjye byiringiro byanyu, ibyiringiro byonyine.

Nimunsange. Iki nicyo gihe. Ntimutegereze igihe kirekire. Ninjye njyenyine nkwiriye. Umwana w’Intama niwe ukwiriye. Muhungire mu maboko yanjye, vuba. Uyu n’UMWAMI wanyu YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA GATANU: SI NZABAJYANA NIBA HARI ICYAHA MUFITE MUTIHANNYE

Mureke twongere dutangire. Niteguye kubaha amagambo menshi: Bana, isaha yo kugaruka kwanjye iregereje vuba. Ije ku gihe cyayo.

Bamwe bibwira ko ntazagaruka. Benshi bibwira ko nzagaruka nyuma y’imyaka myinshi. Bana banjye, ndagarutse vuba kugaruka kwanjye kuri hafi. Ndi kurugi. Kugaruka kwanjye kuzatungura benshi. Benshi bazaba basinziriye mu gihe nzaza, basinziriye mu buryo bw’ umwuka (1 ABATESALONIKA 5:6).

Vuba, iyi saha iraje. Uretse abo bari maso, bategereje nibo bazaba biteguye. Abo batitondeye kugaruka kwanjye bazasigara guhura n’ibizaza. Igihe kiregereje.

Bana, mugomba kwitegura. Ntimutungurwe. Si nshaka ko hari umuntu usigara unyuma, ariko ikibabaje n’uko benshi bazasigara. Mbega isaha mbi igiye kuza. Ndashaka ko mukanguka mukumva uku kuri. Ndaje ngeze no kurugi. Vuba, nta n’umwe uzatungurwa n’ibibaye kuko ukuri kuzaba gusohoye. Isi izamenya ko habaye impinduka muri yo, impinduka zikomeye. Vuba, ntibizongera kumera uko byari bimeze.

Bana banjye nimutege amatwi hafi yanjye, ntabwo nzabajyana niba hari icyaha mutihannye. Ntituzajyana. Ntibishoboka, bana banjye. Rero muze imbere yanjye mwihane ibyaha byanyu. Rwose iki nimukigire icy’ingenzi (LUKA 13:5).

Nimuze mwiyunge nanjye. Ndifuza kubazana mu bwami bwanjye. Ndashaka kubakiza ibigiye kuza. Ntabwo nabajyana, niba mutari abanjye. Niba mutaraza imbere yanjye, ngo mumpe ubuzima bwanyu, ntabwo muri abanjye. Iki n’icy’ingenzi bana. Mugomba kumpa ubuzima bwanyu. Mukabushyira hasi ku birenge byanjye. Musigarane ubusa.

Iki nicyo gihe cyo kuza imbere yanjye mu kwihana guciye bugufi. Nimunzanire imihangayiko n’ibibazo byanyu… ndashaka ubuzima bwanyu. Ubuzima bwanyu bw’ibikomere n’imibabaro, nzabuhinduramo ubuzima bw’urukundo, ibyishimo, kandi byuzuye. Vuba, vuba cyane ndaje kandi mukwiriye kwitegura. Iyi saha iregereje. Mureke mbazanire kuruhurwa no gusanwa kuzuye.

Urukundo rwanjye rushobora gutwikira ibyaha byanyu byose. Nimunsange ndabategereje n’amaboko arambuye, ibiganza byo kubakira no kubakunda (Luka 5:31).

Ntimutinde iyi n’isaha y’agaciro. Ntabwo nzatinda kujyana umugeni wanjye. Niteguye kumujyana mu rugo mu mazu meza cyane namuteguriye aha niho azajya gufatwa neza.

None bana banjye mwitegure ubwanyu, kubwo kuza kwanjye kuri hafi. Ndababwira nk’umubyeyi ubwira kandi ukunda abana be. Ndashaka kubakiza, nkabakura muri iyi isi igiye gusara. Mureke mbereke umuryango w’ubuhungiro. Urugi rurafunguye, ariko vuba rurafungwa. None mwitegure, kuko niteguye kubakira.

Uyu ni UMWAMI IMANA yanyu yo mu ijuru, YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA GATANDATU: MUKOMEZE MUMPANGE AMASO

(Luka 13:24-25) Reka twongere dutangire. Bana, uyu ni UMWAMI wanyu uvuga.

Ndashaka ko mukomeza kumpanga amaso, amaso muyampanze. Iyi ntabwo ar’isaha yo kujya hirya no hino muhanze amaso isi. Iyi n’isaha yo kwitegura no gutumbera. Iyi n’isaha yo kwitonda no kumpanga amaso ku bwo kwitegura kugaruka kwanjye kuje. Buri munsi igihe kiregereza.

Ntimwirengagize izi mbuzi zanjye. Izi mbuzi zanjye zirimo ziva mu mpande zose. Ndimo ndatanga ubutumwa buva mu byerekezo byinshi. Ubutumwa burimo guca mu: Ibiza, mu ntambara, no mu mpuha z’intambara, mu bahanzi, no mu bavugabutumwa, mu bimenyetso n’ibitangaza byo mu kirere. Nta kwiregura n’usigara inyuma.

Nta n’umwe uzarenganya uretse wowe ubwawe nusigara inyuma ugahura n’ibibi bigiye kuza. Igitabo cyanjye kirabisobanura neza ibijyanye n’ibihe murimo ubu n’ibigiye kuba mu isi: Bana, muhagurukire uku kuri. Ntimuhagarare imbokoboko mwibwira ngo ntacyo nabahaye cyo kubayobora nta n’imbuzi. Nabahaye igitabo cyanjye, ariko nimwanga mukirengagiza amagambo yanjye n’imiburo, sinzabafasha.

Nabasobanuriye neza mu butumwa bwanjye mwahawe. Muzahagarara imbere yanjye mudafite icyo kwireguza nimwanga kwakira ubu butumwa. Ntabwo nabinginga ngo mbasabe kuntega amatwi, sinzabahatira gufata icyemezo. Icyemezo n’icyanyu (2 PETERO 3:3-4).

Bake nibo bazafata umwanzuro mwiza cyangwa nibo bazagerageza guhitamo. Nta mahitamo arimo guhitamo umwanzi wanjye. Birababaje kuko benshi batahitamo, ahubwo bazaguma mumbaraga n’ubushobozi bw’umwanzi wanjye. Ibi birambabaza cyane kuko natanze igiciro gihenze ku musozi wa Kaluvaliyo kugira ngo abana banjye babone umudendezo, w’ukuri babohoke ku mwanzi. Ntabwo ari ngombwa ko abana banjye bababazwa nk’aho badafite ubitayeho muri ubu buzima cyagwa mu buzaza nta byiringiro by’iteka ryose (MATAYO 24:37-39).

None bana, nimukanguke! Mwakire ibi, mbega impano nziza ntanga kandi mureke ngure umudendezo wanyu. Nabikora ndabishoboye. Ni ibyanjye kubibaha kandi mbitangira ubuntu. Biranshimisha kubuzuza amahoro no mu bitekerezo. Ibi byose n’ibyanyu ni mungarukira, mwitange mu buryo bwuzuye, muzane ubuzima bwanyu ku birenge byanjye. Mureke mbabere umwami n’umuyobozi. Mureke mbuzuze umwuka wanjye kandi mbatwikire n’amaraso yanjye kugira ngo mpanagure ibyaha byanyu mu byanditswe (LUKA 17:16).

Mureke mbereke inzira yo kunyura mbakure mu nzira z’umwanzi. Nimunsange kandi mwakire imitima yejejwe icishijwe mu muriro wanjye, yogejwe mu mazi y’ijambo ryanjye. Ibi n’ibyanyu (YOHANA 15:3).

Va ku migambi yawe yose umpe ubuzima bwawe, n’imigambi yawe yose. Mureke mfate ubuzima bwanyu. Nasimbuza ubuzima bwanyu imigambi yanjye myiza n’ubushake bwanjye ku buzima bwanyuimigambi yari igenewe ubuzima bwanyu nari narabibateguriye, igihe nabaremaga. Mugendere mu bushake bwanjye, ntimwongere gucumura mugendera mu bushake bwanyu. Nimuze mu bushake bwanjye mutungane imbere yanjye. Ibi nibyo byifuzo byanjye ku buzima bwanyu.

Ndi umuremyi wanyu. Nzi ibyiza bibakwiriye. Nimuze mwakire iyi mpano ikomeye – Amahoro n’umuremyi wanyu.

Bana, isaha iregereje. Ntimutakaze igihe kirekire mu gufata uyu mwanzuro. Iyi saha iratangaje. Ntimwifuze kureba ibi bibi. Nimunshakisha nzabereka uku kuri mfungure amaso yanyu. Nzabakuraho amagaragamba ubundi mbatunganyirize gutahana nanjye mu mutekano (IBYAKOZWE 9:17-18).

Ndashaka ko mukanguka. Iki nicyo cyifuzo cyanjye, kuri mwe kugirango muze mu biganza byanjye bibategereje. 

Ntimushidikanye. Gushidikanya n’ikibi bishobora kubabuza agakiza k’iteka ryose. Aya magambo arava ku MUREMYI wanyu ubitaho ubakunda YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KARINDWI: MUGOMBA KWITEGURA NIBA MUSHAKA KUJYANA NANJYE

Reka twongere dutangire. Bana nd’Imana yanyu kandi mbafitiye amagambo.

Isaha irarangiye. Vuba ndaza gufata umugeni wanjye kumujyana mu mutekano, aho yagenewe. Azazamurwa hejuru y’isi agendera mu bwiza, n’intsinzi yanjye. Nzamwishyira duhurire mu kirere. Iki gikorwa kitwa “Izamurwa” uko mwabyita kose iki gikorwa kiraba vuba. Nzavana umugeni wanjye muri iyi isi igiye gushira burundu idafite uwayirengera, isi iri kure y’Imana yayo (1 ABAKORINTO 15:51-52).

Ndi IMANA iyobora, ubu isi igiye guhura n’ibihe bikomeye idafite ukuboko kwanjye gukomeye ko kurinda. Vuba ibi biraba.

Benshi bazahamirizwa iki gikorwa kuri abo bazaba basigaye inyuma. Bake bazabihamirizwa n’abo bazaba bakuwe mu isi. Ndashaka ko muzaba muri abo bazakizwa, ariko mugomba kwitegura niba mushaka kujyana nanjye. Abo bonyine biyogeje mu maraso yanjye bategereje ukugaruka kwanjye bazajyana nanjye nimpamagara umugeni wanjye hejuru. Bake gusa nibo bazaza. Ibi ni byo, abandi bose bazasigara (1 YOHANA 1:7).

Mbega umubabaro ubategereje, abo bazasigara inyuma. Ntube umwe muri abo. Ntabwo ugomba kubamo. Nabaciriye inzira. Nabateguriye aho kunyura. Naciye inzira n’amaraso yanjye. Inzira yanyu irateguwe irarekuwe muri njye. Nta yindi nzira.

Nta wundi wabakiza. Nta bindi bisubizo bihari. Uretse iki: Mumpindukirire, munyihe. Ntimushidikanye. Mukore ibi vuba kuko kuza kwanjye kugeze hafi. Mufate igihe cyo kumenya. Nditeguye kandi ndabategereje. Urukundo rwanjye rurabategereje.

Nimunsange mu kwicisha bugufi. Nzabategurira mu maraso yanjye arinda no mu ijambo ryanjye – ukoza kw’ijambo ryanjye (ABEFESO 5:25-27).  

Nimunsange. Ntimutakaze igihe. Iyi n’isaha yo gukomera ku MANA. Ntimurindire igihe kirekire.

Ndi UMWAMI IMANA YANYU YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI N’UMUNANI: UBUZIMA BWANYU BW’ITEKA RYOSE BURI KU MWUNZANI
1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment