bookssland.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗». Author Susan Davis



1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:
ryanjye bityo bagahitamo gukurikira isi. Bana isi n’umwanzi wanjye. Ntimwagira isi icyarimwe (YAKOBO 4:4).

Bisobanuye iki kuba uw’isi? Bisobanuye guhindukirira Isi kubw’ibisubizo byawe byose: Gukurikira Isi kubw’ejo hazaza hawe, mutekereza ko Isi ibafitiye ibisubizo byose? Uyu n’umutekano w’ibinyoma-gushakira ibisubizo mu bantu - abantu batazi ku by’ejo hazaza. Uretse njyewe, IMANA nzi ejo hazaza. Isi irashakisha ibisubizo byayo ku bantu no ku badayimoni. Imikorere y’isi n’imikorere y’umwanzi wanjye. Umwanzi wanjye arashaka kurangaza abana banjye mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ntibanshakeho ibisubizo, bityo ntibazashake kumenya mu buryo bw’ubusabane. Ibi n’akaga bana banjye (ZABURI 20:7).

Umwanzi wanjye arashaka aho azabahera akabarimbura. Azakoresha uburyo bwose bushoboka bwo kubajyana. Azakoresha inzego z’imirimo yo mu matorero, imiryango uburyo amafaranga n’ubukire, imyidagaduro, n’ibindi bishya mushobora gutekereza. Aya n’amayeri ye kugira ngo abamvaneho kugira ngo abarangaze.

Iyi niyo migambi ye yo kubarimbura kandi yamaze kwigarura benshi. Uretse bake b’ukuri nibo bankurikira, banshakisha, babaza  aho ndi. Iri niryo torero ryanjye ry’ukuri. Abo nibo bigishwa banjye b’ukuri, bashyize ubuzima bwabo hasi kubwo kunkurikira. Kuki mukomeza gukurikira Isi? Mu gihe arijye mucyo w’ukuri, ndi ubuzima buhoraho. Mbaha ubuzima, ndabakomeza. Ninjye urinda ubuzima bwanyu. Ninjye ntanga ubuzima cyangwa nkabutwara, ntawundi (YOBU 12:10). Kuki mukomeza kunyirengagiza? Mugashaka abandi bakunzi, abakunzi batariho? Murimo muricukurira ibyobo - ibyo mutazashobora kuvamo.

Nimunsange. Mwihane kandi mumpe ubuzima bwanyu bwose. Ninjye njyenyine ufite ibisubizo byose. Uretse njye wabakorera ibintu byiza. Nijye ufite urufunguzo rw’ejo hazaza h’ubuzima bwanyu. Mushake kumenya mu buryo bw’ubusabane. Munkurikire mu buryo bukomeye kugira ngo mbahe imfunguzo z’umwami. Iyi si nta kintu ibafitiye, uretse imiruho, kubatenguha, n’urupfu rwegereje kurimbuka kuri kuza muri iy’isi. Mureke gushyira ibyiringiro byanyu ku Isi yapfuye kandi irimo gupfa - Irapfuye kuko itakinzi nk’Imana yayo n’umuyobozi wayo ndetse n’ubuyobozi bwo mw’Isi.

Abayobozi b’isi bose bashakisha indi myemerere kundusha njyewe Imana n’umuremyi. Iki n’ikizira kandi sinzacyakira. Isi ntigihindira umushyitsi imbere yanjye, noneho vuba ndaza ndongera kubigisha uwo ndiwe. Ngiye kuvanaho abizerwa banjye bake mbajyane ahari umutekano noneho isi izahita imenya ko ndi IMANA yo guhabwa agaciro. Atari IMANA yo kwirengagiza. Vuba rero nzavanaho ukuboko kwanjye kurinda noneho umwanzi wanjye azaba akorana imbaraga zuzuye ku isi - we ubwe n’ingabo ze z’abadayimoni. Kizaba ari igihe cy’umwijima kuri abo batuye ku Isi (ZABURI 111:10).

Niki nakora kugirango uku kuri kubagereho? Byose biranditse mu gitabo cyanjye, ariko bake nibo bifuza kumenya ukuri. Bajarajara hirya no hino bashaka ubwenge n’ubumenyi ariko ntibagera ku kuri (DANIYERI 12:4).

N’isaha mbi ku kiremwamuntu: Abantu biruka inyuma y’isi ariko ntibifuza kugira ubumenyi ku muremyi wabo. Iki n’igihe kibabaje ku kiremwamuntu. N’ingaruka zo kunyirengagiza, njye IMANA yabo, ni ngombwa: Ibyaha bikabije, uburwayi, urupfu, ihungabana ry’ubukungu, intambara n’ibihuha by’intambara. Ibi n’ibibazo abantu bahura nabyo igihe bavuye ku MANA yabo bagakurikira isi.

Bana nimungarukire. Igihe ntabwo kirarangira. Ndabakira. Ndabategereje. Muhungire mu maboko yanjye. Nimuze munkurikire. Twabana hamwe iteka ryose. Nabagira abanjye. Mwaza mu bwami mukaryoherwa n’ubuzima buhoraho turi kumwe.

Yego bana, mushobora kunshakisha, umuremyi wanyu cyangwa isi iri kure yanjye. Aya n’amahitamo yanyu. Ndaje vuba ku bwabo bampisemo njye gusa bari kure y’isi. Muhitemo hagati yanjye n’isi, kuko ngiye kuza vuba gukiza abanjye, abo bahisemo kureka isi ku bwanjye. N’iki uri bukore? Ntegereje nihanganye ariko ntabwo ari igihe kirekire. Vuba ndaba ndafite amahitamo uretse kujyana umugeni wanjye ahari umutekano.

Uyu ni UMWAMI wanyu n’UMUYOBOZI, UMUREMYI W’ISI YAHUSHUA

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KABIRI: IKIBI KIJE KURIMBURA ISI

Reka twongere dutangire. Uyu n’umubyeyi wanyu ubabwira, mfite amagambo menshi yo gutanga uyu munsi. Hari incubi y’umuyaga irimo kuza – yitwa “ikibi”. Ije kurimbura abatuye isi.

Iyi nkubi iraza nimara kujyana umugeni wanjye mu mutekano. Azavamo mbere. Ntabwo azabona akaga kagiye kuza. Hagiye kuza ibyago byinshi ku isi bizasaza abantu. Akaga katavugwa kagiye kuza. Izaba ari isaha iteye ubwoba by’ukuri. Abantu bazatatana bagire no guhangayika. Nta n’umwe wo kwizerwa, mbega isaha y’akaga igiye kuza.

Anti – kirisito azashyiraho ikimenyetso. Azaza mu kwigaragaza kuzuye, imbaraga ze azaziyoboza isi yose. Nta n’umwe ushobora kuzamuhagarika. Abayobozi b’igitugu b’icyo gihe bazaganzwa n’ubutegetsi bwe mu kwigaragaza no kunyoterwa amaraso. Azaba ntacyo wamugereranya ku bw’iterabwoba rye azazana mu isi. Nta n’umwe uzashobora kwihisha. Icyo gihe nta butabazi buzaba buhari. Ntaho guhungira ubutegetsi bwe bw’igitugu. Hazaba hari ubuhungiro bumwe bw’igitugu n’amategeko bye: Ni urupfu no gupfa. Azaba ar’isaha y’umwijima mu mateka ya muntu (IBYHISHUWE 18:4-5).

Bana, muhagurukire uku kuri. Musome igitabo cyanjye. Musome ubusobanuro bw’ibigiye kuza. Ntimufatwe mutiteguye. Mugane ubuhungiro – Nimuze mu maboko yanjye ategereje. Mpagurukiye kubakiza. Niteguye kubakira, kubaha umugisha kandi nkabazana mu bwami bwanjye butangaje, ahari urukundo n’ubwiza buhoraho. Nzabazana dusangire mu bukwe bwanjye aho tuzahurira tugasangira urukundo rwacu iteka.

Ntabwo mukeneye kugira ubwoba bw’ejo hazaza. Ntimukeneye kugira impungenge ku bijyanye n’akaga kagiye kuza. Mukwiriye kunyiha gusa. Mukwiriye kunyitangaho muburyo bwuzuye. Mumpe ibyanyu byose: ubuzima bwanyu, ubugingo bwanyu, imitima yanyu, imigambi yanyu y’ejo hazaza. Mungire umwami n’umukiza wanyu wuzuye. Nzabayobora aho umutekano uri. Bake nibo baza, bake nibo bifuza kuba bamwe muri gahunda yanjye yo gukiza, nimbazana mu mutekano nkabajyana mu ijuru ryanjye.

Muzabona imibiri mishya y’ubwiza. Izaba ari imibiri yuzuye umucyo, umucyo wanjye wo mu ijuru. Uzaba urabagirana, uhoraho, udahinduka, w’ubwiza. Bana banjye umugeni wanjye azaba ari mwiza, azaba ari uw’igikundiro kumureba.

Nibyo, iri hindurwa ry’itorero riri hafi kuba. Ntabwo azongera gusa uko yasaga. Azaba ari umuntu udasanzwe. Iri hindurwa rizaba mu kanya gato nk’ako guhumbya. Mukanya gato itorero rizaba rihinduwe ryiteguriwe umukwe waryo, ryiteguriwe ukugaragara kwanjye mu kwezwa no gutungana birenze: bagaragara nk’abadasanzwe (1 ABAKORINTO 15:51-54).

Azaba ari mwiza mu kugaragara kwe. Umugeni wanjye ndamuzi, ndabizi ko ari maso kandi aranshakisha. Niwe napfiriye. Niwe wakira impano yanjye, impano yanjye y’ubuntu ku kiremwamuntu y’agakiza. Bake nibo bifuza iyi mpano kandi nibo bayishakisha. Ibi birambabaza, bana. Narapfuye mpfa urupfu rubi kugira ngo nkize abantu bose. Ni bake bashaka aka gakiza, bake nibo bakira aka gakiza kandi bakanyiha mu buryo bwuzuye. Nimuze bana banjye ntimube muri abo basigaye kandi batakaye. Mugarure ibitekerezo byanyu. Munshakishe nta kwizigama. Muhungire mu maboko yanjye abategereje.

Iyi saha irimo irarangira. Muri hafi kubona intangiriro y’ibibi n’itotezwa rikomeye. Mukanguke vuba. Mwuzuze amavuta amatabaza yanyu. Ntabwo muzaza, kubera ko atuzuye (MATAYO 25:4).

Nimuze mwakire umwuka wera mu buryo bwuzuye. Azabazana mu rukundo rwuzuye hamwe nanjye. Naboza mu maraso yanjye nkabakuraho ibizinga ku myenda yanyu nkabategurira ubwami bwanjye. Ibi ni ukugira ngo mbakureho imyanda kandi mbatunganye: umugeni wanjye mwiza (ABEFESO 5:27).

Ndashaka kubazana muri uyu mwanya, umwanya w’umudendezo kandi n’ubuzima buhoraho. Rwose nimunsange mu kunyiha kuzuye natangira no kubategura. Igihe kiri gutakara.

Nimuhitemo. Murasigara inyuma cyangwa muraza mu mutekano no mumudendezo? Ubu bana, mufate icyemezo. Ndashaka ko mwitegura, ukwitegura nyako. Urukundo rwanjye rurabategereje UMWAMI WANYU YAHUSHUA.

 

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA GATATU: ISAHA YEGEREJE SAA SITA Z’IJORO

Reka twongere dutangire. Bana uyu n’umwami wanyu ubabwira. Mfite amagambo menshi yo gusangira namwe.

Igihe cyagiye, bana banjye. Kiri kwiruka cyane, isaha iragiye. Imeze nk’urushinge rw’isaha rugiye kugera saa sita z’ijoro. Hasigaye iminota ibiri ku isaha.

Ibi bishatse kuvuga ko musigaranye igihe gito cyo kwitegura, mu by’ukuri ibyo nshaka kubabwira n’ukugira mutegure imitima yanyu, no kugira ngo mwitegure ubwanyu. N’isaha yo kugaruka kwanjye yururutse, n’ukuza kwanjye ko kuvana umugeni wanjye mu gitugu cy’umujinya ugiye kuza. Ntabwo ari bufatirwe mu bibi bigiye kuza. Ndamukura mu isaha y’umwijima igiye kuza. Ntabwo azigera ahura n’ibibi bigiye kuza.

Umugeni wanjye ni mwiza kandi aranyiteguye, UMWAMI WE N’UMUKWE WE

Amaso yanjye ari kuri we gusa. Ubwiza bwe buranshimisha. Anyuhagiza ubwiza bwe. Umugeni wanjye ni abantu biteguye – n’abantu biteguye kwakira umukwe wabo (INDIRIMBO YA SALOMO 4:9).

Baritunganije bariteguye ubwabo. Bogejwe mu maraso yanjye. Biyogeje mu ijambo ryanjye. Bari maso bantegereje. Banshakisha buri munsi. Banyitayeho. Dusangira ubusabane hagati yacu. Turaziranye. Abantu banjye bashyize ubuzima bwabo imbere yanjye kandi baretse ibyifuzo by’isi. Bigurishije kuri njye gusa. Bashakisha mu maso n’ijwi byanjye. Bazi ijwi ryanjye. Ndavuga bakankurikira. Biruka bansanga (YOHANA 15:19).

N’abo igiciro mu maso yanjye. Ndayobora bakankurikira. Ubuzima bwabo busakaza umucyo wanjye ku isi. Bagaragaza ishusho yanjye ku isi, yatakaye irimo gushira.

 Vuba uyu mucyo uravanwa mu isi hazasigara umwijima. Ibicucu bizinjira bitangire kuyobora isi – umwijima uzatsemba isi – impande zose. Uzaba ari umunsi w’umwijima koko.

Ntimukwiriye kuba muhari kuri iyo saha. Mushobora kunkurikira mu kunyiha kuzuye. Nzabiyegereza, mbarinde, mbayobore mu mutekano, ninza kubw’itorero ryanjye, itorero ryanjye ryiza, ririteguye kandi nzaririnda umwijima ugiye kuza.

Bana, isaha yanjye iregereje. Hasigaye igihe gito. Mugomba kwitegura. Rwose hasigaye igihe gito. Ntimutakaze iki gihe, muri gushakisha ibintu by’isi. Mufate igihe cyo kwitegura.

Munshakishe n’imitima yanyu yose. Mwihane ibyaha byanyu byose. Ndashaka kumva kwihana kwanyu nyakuri kw’imitima yanyu yuzuye ibyaha. Umutima w’umuntu uramushuka. Uretse njye ni njye ushobora kureba ibiwukorerwamo. Ndeba no mu byumba by’umutima ibyaha byometsemo bitagaragara (YEREMIYA 17:9).

Ninjye njyenyine mfite imbaraga zo kubuzuza mbinyujije mu maraso yanjye ku bw’ibyaha byanyu. Ibi nifuza kubibaha kubeza no kubatunganya (IBYAKOZWE 22:16).

Bana, bana banjye, ndabategerje ko munsanga mu kwihana guciye bugufi, ukwihana kuvuye ku mutima. Mugende musanga umucyo wanjye: mwakire agakiza kanjye, igitabo cyanjye, amaraso yanjye yaguze agakiza. Mureke mboze mbategure. Ninjye nshobora kubakorera ibi. Mutange ubuzima bwanyu ku birenge byanjye. Mureke mbwakire bwuzuye. Ntimutinye. Isi irimo iradandabirana. Nta bisubizo ibafitiye nta kuri. Ntabwo ari iyo kwizerwa. Ninjye gitare. Ninjye mwakiringiza ubuzima bwanyu. Mumpe ubuzima bwanyu bwose. Mubumpe bwose, mutibaza byinshi.

Mubumpe nzabwakira, mbafate neza. Nzabagira ibihembo byanjye mbuzuze urukundo rwanjye, umwuka wera wanjye, amahoro yanjye. Ntabwo muzatinya ikibi kigiye kuza kuko amahoro yanjye arenze imyumvire y’abantu. Ntanga amahoro atagereranywa. N’amahoro adasanzwe. Birimo gutegurirwa imbere y’Imana yera. Ibi birakwiriye kandi n’iby’iteka ryose. Nsobora kubageza kuri ibi… Amahoro atagereranywa.

Ubu n’isaha yo kungaragariza kwizera kwanyu, ko kumpitamo. Nimutampitamo muzahitamo umwanzi wanjye. Hari amahitamo abiri – abiri gusa. Uri uwanjye cyangwa unyigometseho. Nta mwanya wa gatatu uhari ntimushukwe. N’unyiha igice ntabwo uri uwanjye ndashaka ko munyiha byuzuye.

Ni munsange byuzuye, mu kwihana guciye bugufi kandi nzabavanaho ibyaha byanyu bibabe kure nk’uko iburasirazuba hitaruye iburengerazuba. Ntabwo nzongera ku bibona. Nzabiyuzuzamo. Tuzasangira ubusabane muzamenya IMANA yanyu, muzamenya by’ukuri. Nifuza ko tumenyana (ZABURI 103:12).

Rwose nimuze, nimuze mumenye, mu by’ukuri nkwiriye kumenywa nzabazana ahantu h’amahoro n’ubumenyi. Mwuka wanjye azabayobora abafungure amaso ku kuri, ubuzima bucunguwe bw’ukuri. Azabereka igihe mugezemo. Muzagaragarizwa ukuri kutigeze kumenywa, ku bw’ibyo muzakizwa kandi muzamenya ko mwemerewe umwanya mu bwami bwanjye, ibi nibyo nifuza kubagezaho.

Nimuze mumenye IMANA yanyu. Mureke tugende dufatanye mu biganza nzabayobora. Igihe kirarangiye. Isaha iri ku mpera, nimumpitemo.

Ndi UMWAMI wanyu n’UMUCUNGUZI wanyu UKOMEYE MESIYA UMWAMI UCIYE BUGUFI YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KANE: MUREKE AMAKIMBIRANE HAGATI YANYU
1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment