bookssland.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗». Author Susan Davis



1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:
iri hafi hano.

Muhaguruke yemwe abizerwa. Mwitegure. Mwitegure umuhango ugiye kuba mu mateka yose, umukwe aje gufata umugeni we. Ni muze kandi mwitegure. Byose bigomba gutegurwa. Nimuze muteguzwe n’amaraso y’intama. Mwitwikirize amaraso ye. Arahari. Mwitange ku rukundo rwe rukomeye. Mumugire itangiriro n’iherezo ryanyu. Turi umwe: DATA, UMWANA na MWUKA WERA.

Ubu bana, umwanzi arimo gushyiraho imigambi ye. Arimo aritegura kugaba igitero ku kiremwa muntu. Iterambere ryose rigiye guhinduka ubusa. Sinshaka ko mutungurwa. Iki kintu cy’impinduka kigiye kuba. Mukeneye kwitegura ubwanyu. Ikiremwa muntu kigiye kumanurwa mu gihe cy’ikibi n’ubusazi butasanwa. Uretse kugaruka k’umwana wanjye mu isi, nibwo byose bizahagarara – Nibwo ikibi kizavaho.

(2 ABATESALONIKE 2:8). Vuba bana mugomba gufata umwanzuro: Ni iki muzizera? Inkingi yanyu ni iyihe: Ni isi iri gushira cyangwa ubushake n’inzira zanjye? Ntanga ubwami budashira. Ntimwizere ngo isi ibafitiye ejo hazaza. Byose bigiye gushira vuba. Ibigaragara bizahinduka burundu. Ntimugire umururumba, ngo mugundire ejo hazaza hadahari. Muratakaza igihe cyanyu.

Nimuze mwemeranye n’uku kuri kandi muguhagurukire. Ndabaha ukuri. Musome igitabo cyanjye mukigereranye n’ibirimo biba ubu. Birasa kuko uko nabivuze kera niko bigiye kuba. Ntabwo bitunguranye. Iri n’ijambo rikomeye ry’Imana rigiye gusohora.

Ijambo ryanjye ntabwo rihinduka cyangwa ngo ritsindwe. Ijambo ryanjye rirakomeye. NDI IMANA IKOMEYE, IHORA ARI IY’UKURI, ITAGERERANYWA, Y’UBUSHOBOZI BWOSE, IDAHINDUKA UMWAMI W’ABAMI: UWITEKA. Amagambo yanjye ntahinduka…

(1 PETERO 1:24-25). Nimukanguke yemwe abasinziriye. Iyi ni isaha yo gukanguka. Mube maso. Iki nicyo gihe. Mukureho ibibahumisha. Mushyire hasi ibintu by’isi kandi mwitonde.

Igicuku kiregereje.

Bana, ndabinginga. Ntimugwe mu mutego. Mwitegure. Mugire imyiteguro.

Isaha yo kugaruka k’umwana iregereje….. 

 

IGICE CYA CUMI NA KABIRI: KUGARUKA KWANJYE KWEGEREJE

Reka dutangire. Ubu mukobwa, uyu munsi ndashaka kwibanda ku kugaruka kwanjye ku bijyanye n’isi. Isi igiye guhura n’impinduka zikomeye. Impinduka zigiye kuva mu mpande zose: Ukuvanwaho gutunguranye k’umugeni wanjye – abo ubwabo bazaba biteguye: Biyejeje mu maraso yanjye kandi bezwa n’ijambo ryanjye. N’impinduka zitangaje zo kuvanwaho k’umugeni wanjye bikurikirwa no kurimbuka gutunguranye no kugaragara kw’imikorere y’antikirisito.

(ABEFESO 5:25-27). Izi ni impinduka zizaba mu ijoro rimwe. Nta kintu kizaba gikomeye, nk’izi mpinduka, mu mateka y’isi. Abazaba basigaye bazabyumva n’abo bazajyanwa bazabimenya.

Benshi bazapfa mu gihe cy’izi mpinduka kubera ko kurimbuka kurimo kuza muri iyi isi. Kurimbuka kuzakomeza kuko uburakari bwanjye bwasandajwe hanze. Ibyo isi ihamya ni ugusogongera gusa ku bigiye kuza. Niyo mpamvu nkomeza gutanga imbuzi zanjye muri ibi bimenyetso no mu bakozi banjye benshi: Abato n’abakuze hamwe.

Imbuzi zanjye zirasobanutse kandi zirashikamye, mugucisha mu ijambo ryanjye hamwe no mu mbuzi ncisha mu bandi bantu. Mporaho iteka kandi si mpinduka – NJYE NDI UKURI KW’ITEKA RYOSE. Ukuri kwanjye ntiguhinduka – ijambo ryanjye ntirihinduka.

Bana, uko iyi saha yegereje, isaha irageze yo kuvuga cyane no kuburira ababegereye kubw’akaga kagiye kuza mu isi. Benshi batekereza ko igitabo cyanjye ari inkuru yihitira, ariko buri jambo ni ukuri kandi rizasohora.

Vuba, ibyahishuwe birashyirwa mu bikorwa uko byakabaye. Muzabibona byose biziye rimwe mu maso yanyu. Byamaze kuza, mufate umwanya musome, mwitegereze neza murabibona. Ibirimo kuba byose byari byaravuzwe kera. None mushyire gushidikanya kwanyu kuruhande. Murekere aho kumva abo batanzi. Noneho ubwanyu musome igitabo cyanjye. Mushakishe kuyoborwa n’umwuka wanjye wera. Ahora yiteguye gutanga ukuri, gutanga ibibahumura amaso – Ibyo mukeneye kubona uku kuri.

(IBYAHISHUWE 3:18). Ntabwo nshaka ko mu tungurwa. Ndashaka ko muhagurukira ukuri mukitegura kandi mukaba maso. Ndashaka ko abana banjye baza mu mucyo bakareba ukuri.

Ukuri kurahari kandi kwiteguwe gushyirwa ahagaragara. Ubu nta yindi mpamvu yo kuguma mu mwijima ngo mubure kwitegura ibigiye kuza. Nshobora kubereka inzira, nkabayobora. Nimureke mbikore ndabishaka.

Nshaka kugufata nka kwizeza ko ushobora guhunga ibibazo bigiye gutera isi, byose ntibiratakara. Bana, muze mu biganza byanjye byo kwizerwa. Nd’Imana y’urukundo yiteguye ku kwitaho, ibyo waba warakoze byose cyangwa aho wabaye. Ngwino, ngwino! Iyi n’isaha yo kurokoka kwawe. Ntutwarwe n’isi itacyishoboje kubera ko yihakanye Imana imwe y’ukuri ihoraho n’inzira zayo.

Benshi bazategereza igihe kirekire kandi bicuze amahitamo yabo. Ntiwemere ko ibi bikugeraho.

Niteguye gusangira umutima wnjye namwe… Nkabifungurira… Nkabizanamo kandi tugasangira ibihe by’umwiherero. Iki nicyo kifuzo cyanjye: Nkabaterura nkabakura mu bihe bikomeye.

Ndabinginze mureke dusangire ibibazo byo mu buzima. Ndashaka ko mwemera nkabahoza. Ndifuza ubu busabane namwe – Mbega uburyo mbyifuza. Ntimukanyigize hirya, njyewe, umuremyi wanyu. Mwakire ibyo mbaha bibabe hafi, hafi kuruta undi muntu uwo ariwe wese kuri mwe. Ibyo nibyo ntanga ku bana banjye, ubucuti budasa n’ubundi bucuti bw’abantu – n’Imana yawe ikuzi kuruta uwo ariwe wese… Nemera ko twegerana. Mbazaniye umutima wanjye. Ninjye mutanga kandi ndawubahaye. Nimwe mugomba kuwusaba. Ni bake bawusaba, ariko urahari.

Bana, umutima urafunguye, ndabatumira kwinjiramo, dufatanye umunezero wo kubaho kwanjye. Muze kuri njye kuruta uko mwaba kure y’Imana.

Nshobora kwegerwa. Nshobora gusangira namwe ibitekerezo bibarimo n’ibyo muhanze amaso. Nshobora kubahoza, nkabatambutsa ibikomeye, nkabaha imbaraga mu gihe cy’ibibazo byanyu gikomeye. Ndi Imana y’urukundo, nditeguye gufungura nkasabana namwe, guca hamwe muri ubu buzima. Ntabwo mugomba guca muri iyi nzira mwenyine. Mpora iruhande rwanyu. Ndahari kubahumuriza, kubafasha, no kubaha imbaraga. Nimuze kuri njye mu bucuti nahoze nshaka ko tubanamo.

Niyo mpamvu mwaremwe – kugirana ubusabane nanjye. Iyo niyo ntego yanyu muri ubu buzima. Mubyizere cyangwa mubireke, ariko ndi umuremyi wanyu kandi ndabihamya. Ndashaka kuba mu mazamuka no mu mamanuka yanyu, mu bihe bikomeye n’ibyoroheje: Dusangire hamwe ubuzima, tugendane mu nzira igororotse. Ubu nibwo buzima nari narabateguriye: umugambi wanjye mwiza n’ubushake bwanjye ku buzima bwanyu.

(ZABURI 139:3). Rwose nimunsange. Mumpe ubuzima bwanyu. Mubuzane imbere yanjye mwicishije bugufi, kandi nzabufata mbasukure kandi mbategurire ubwami bwanjye kandi tuzafatanya mu bukwe. Dusangire ifunguro nk’umugeni wanjye. Birahari ariko mugomba kubisaba kandi ibi byose nzabibaha: Nifuza kubazana mu isi yanjye. Njyewe Imana nditeguye kandi ndategereje. Nimuhagarike kubaho mu buzima buri kure y’Imana yanyu.

 

 

IGICE CYA CUMI NA GATATU: ISAHA IREGEREJE, BANA BANJYE

Reka dutangire. Bana, ndimo ndabwira abana banjye: Isaha iregereje bana banjye. Ndaza vuba ku mababa y’inuma yera, nkikijwe na miliyoni nyinshi z’abamalayika. Uyu munsi uregereje. Mugomba kwitegura muri maso, muntegereje munshakisha.

(2 ABATESALONIKA 3:5). Ndi urwembe rutyaye, mpora ku gihe. Ijambo ryanjye ni ryiza. Icyo navuze ndagikora kandi ngikora ku gihe. Iyi saha irimo kwigira hafi. None ntimucike intege mwebwe muntegereje n’ibyiringiro bikomeye, ntimuzakorwa n’isoni.

Ndi Imana isohoza ijambo ryayo. Ijambo ryanjye ni ryiza, rirakomeye, ni jye rutare! Nta wanyiringiye ngo akorwe n’isoni – Nta n’umwe! Si mpinduka. Uko nari ejo n’uyu munsi niko ndi kandi niko nzahora. Ndi itangiriro n’iherezo! Bana, mugomba kwitegura. Mushyire ku ruhande imihangayiko y’isi mwitegure.

Ni gute mwiteguye? Ndashaka ko munyiha mwicishije bugufi. Ndashaka ukwiyoroshya, ukwihana nyakuri no kumenya ko uri umunyabyaha imbere y’IMANA yera iyo mwireguraho byose. Ndashaka kwitanga kuzuye – ntimugire icyo musigayo. Ndashaka ko ukwizera kwanyu kose kuba muri njye. Ndashaka ko MWUKA WERA wanjye abuzura. Nimuze mwakire itabaza ryuzuye amavuta.

Ndashaka ko mwiyoza mu ijambo ryanjye, ndashaka ko mwiyoza mu maraso yanjye y’igiciro – amaraso natanze ku bwo kubacungura. Ndashaka ko munshakisha mu nzira zanyu zose mukamenyera mu rwihisho. Ndashaka ko mugendana nanjye umunsi ku munsi munyegamiye buri gihe. Ndashaka ko munsenga tukaganira umunsi wose.

Iyi ni IMANA yanyu ivuga. Bana, ndashaka ko muba maso, amaso acyeye ku bwanjye. Ndashaka ko mureba ibimenyetso, mukamenya ibihe mugasoma igitabo cyanjye. Ntimube mu mwijima ngo mubure kumenya ukuri.  

Iyi ni isaha y’umwijima kandi ntizigera icya. Nta mucyo urimo kuza muri iyi isi, agahinda gusa, agahinda nyako niko kitezwe.

Ni munyegere mwumve: Ukuri kwanjye buri gihe n’uko kwizerwa. Mukwiriye kugushikamamo. Naravuze ngo iyi saha y’umwijima igiye kuza iri hano kandi ibagereyeho. Bana, ubu ntabwo ari isaha yo guhunikira, mugatungurwa musinziriye. Mukanguke muze mu kuri kwanjye.

Munyivugururire ndabategereje. Murekure ibyo mufite by’isi. Ibyo mwizera n’imitima yanyu yose. Ntimugundire isi irimo kurimbuka nk’aho ibafitiye byose. Mureke kujarajara hagati yanjye n’isi. Sinshobora kwakira imitima yanyu y’igice itanyiyeguriye. Ibi ntibishobora kwemerwa. Mugomba kunsanga mu kwitanga kwuzuye cyangwa ntituzabana iteka ryose.

Ibi nibyo bisabwa kugira ngo ugere mu bwami bwanjye. Icyo nicyo umugeni wanjye yiteguye gukora kugira ngo abe umwe mubagize isi yanjye. Yiteguye kumpa byose. Ndashaka kunyiha kuzuye. Nta kindi kiri bukorwe uretse icyo.

Bana, napfuye ku bwanyu urupfu rwuzuye rw’agashinyaguro – nta cyasigaye kidakozwe. Ntaho nari mfite ho kuruhungira narwakiriye uko ruri: Njyewe wese – Icyo nicyo natanze.

Ntabwo nigeze ngendera mu byifuzo byanjye kugira ngo nakire igihano cyari kibagenewe. Nacyakiriye uko kiri. Buri mwanya wari uw’umubabaro no gushinyagurirwa. Nari meze nk’intama mu mbwa. Nta cyari gisigaye kuri njye igihe byari birangiye. Igiciro cyari kishyuwe cyose.

(ZABURI 22:17). Nta kindi gihari ninjye nyishyu. Amaraso yanjye yamenetse, umubabaro wo k’umusaraba, umuburi wanjye washenjaguwe, umutima wanjye washenjaguwe. Narabishyuriye, incungu yanyu, nabikoze mu bushake bwanjye kugira ngo muryoherwe mu mubano na data, nanjye, na MWUKA WERA wanjye. Niyo mpamvu naciye muri ibi.

(ABAHEBURAYO 13:12). Iyi n’impano ihebuje, bana banjye. Nta giciro cyahwana n’iki – Nta kindi giciro cyaba gikwiriye. Ntimugisuzugure. Mwakirane iyi mpano n’icyubahiro. Nta mpano iruta iyi iyo mwahawe n’IMANA.

None bana, simbasaba ngo mugure iyi mpano, nta kiguzi cyabasha kwishyura agaciro kayo. Yatanzwe ku buntu kandi irahari ngo muyakire. Ntimukange iyi mpano itangaje iva ku MANA yicishije bugufi, itangirwa ubuntu. Kwanga impano ikomeye nk’iyi byabazanira igihano gihoraho. Kwanga impano ikomeye nk’iyi byabazanira irimbukiro rihoraho. Murabyumva bana banjye? Rwose ntimufate iyo mpano nk’ikintu cyoroheje. Muyirinde kubera ko ar’igitambo mwatambiwe n’IMANA kubw’agakiza kanjye n’umudendezo uhoraho utaberekeza muri gehenomu.

(ABAHEBURAYO 10:29). Iyi ni impano idasanzwe. Ariko bake muri iyi isi nibo bayireba bakayiha agaciro. Kubw’ibyo bake nibo bazagendera muri ya nzira yanjye ya zahabu, kubw’imyumvire yabo ku mpano y’agaciro ku kiremwa muntu. Kwangiza impano nk’iyi bitera akaga cyane. None nimuyiyegereze, muyishimire, kandi muyihozeho umutima kuko muri yo niho hari agakiza gahoraho, ibyiringiro, n’ubuzima buhoraho mu bwami bukomeye bw’IMANA.

Impano yanjye ku kiremwa muntu niyo yonyine nishyuye kandi niyo yonyine ihagije nta yindi yari guhesha ubugingo. Mbaha urukundo rwanjye ku buntu rwuzuye, urukundo rwanjye ruruta urundi rukundo rwose mwaba muzi.

Nimuze dusangire hamwe ku meza y’urukundo musobanukirwe urukundo rutameze nk’urundi. Ndutanga ku buntu. Iki n’ikintu gitangwa rimwe mu buzima. Murwakire ku buntu. Ntabwo ruzahoraho. Uru ni urukundo rw’igitambo rwashyizwe ahagaragara. Nimuze mwese abarushaka…

UMWAMI WANYU YESU KIRISITO, UMWAMI UKOMEYE UMWANA W’IMANA WICISHIJE BUGUFI, IGITAMBO CYASHYIZWE AHAGARAGARA.

 

IGICE CYA CUMI NA KANE: ISI YARAMPINDUTSE

Reka dutangire, mwana wanjye. Bana, ndashaka kumenyesha isi yampindutse: Iyi isi yarampindutse hamwe n’ibyo mpagarariye. Yabaye mbi idakwiriye no guturwamo.

(YAKOBO 4:4). Bana banjye, iyi isi yuzuye icyaha. Nta n’ahamwe wabona ukuri cyangwa kwezwa. N’amatorero ari kure yanjye. N’abibwira ngo baranzi bari kure yanjye. Ndi kure yabo. N’abayobozi banjye ntibangisha inama.

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment