bookssland.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗». Author Susan Davis



1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:
kandi ngo binshimisha. Njye ikinshimisha cyonyine n’uko abayobozi banjye bakwibanda mu kuyobora abana banjye mu kunshakisha mbere ya byose no kugendana nanjye mu busabane butuje. Ni bake bigisha ibi kubera ko bitinjira mu matwi ya benshi bikururira bashaka kuzuza insengero zabo. Benshi bazana amafaranga kandi amafaranga ashimisha benshi ariko ubwami bwanjye ntabwo bwubakiye muri ubu buzima. (LUKA 16:13).

Abayobozi banjye bari kure yanjye kandi babuzwa n’iki? Niba bashimishwa n’umubare munini njye igihe cyanjye ni ryari? Nijye utuma babaho! Nijye uzana izuba n’imvura.

Iyi ni isaha y’umwijima kandi irushaho kwijima cyane buri munsi, kandi abayobozi banjye bahisha intama zanjye uku kuri. Baraguhisha bakazana gusa amagambo y’umunezero n’ibyishimo. Intama zanjye zirayobye kandi ntiziteguye. Bibwira ko byose ari byiza kandi bikomeza uko bisanzwe.

Ni ayahe magambo y’imbuzi yabakangura? Ni iki bagomba kumva kugira ngo bizere ko igitabo cyanjye cyarambitse ukuri kose imbere yabo, ariko nta n’umwe wumva, nta n’umwe wizera.

N’iki kigomba kubwirwa amatorero kugira ngo bumve izi mbuzi, kandi bagashyira ku ruhande ibyo bafite by’isi noneho babe maso kandi bitegure. (HOSEYA 4:6).

Baroroshye kandi barimo gushukwa. Igihe kirimo kugenda kandi itorero ryibwira ko ibintu bimeze neza. Mbega uburyo urusengero rw’akazuyazi rumeze! Mbega uburyo itorero rikeneye kunshakisha hamwe n’ibyo ntanga. Iyaba itorero rinshakisha mu busabane, nta mbuzi zanjye zari kubageraho zibatunguye, kandi bari kuba biteguye n’imitima yabo yose.

Iyi ni isaha y’umwijima ikomeye ku matorero. Bake cyane nibo babireba. Bake nibo bagendera mu nzira zanjye. Ubuntu bwanjye ntibuzagera kuri abo bigomeka ku bushake, ntibihane. Mushobora kwirukana kandi mukababaza umwuka wanjye wera, noneho n’iki Itorero mwakora? (ABAFESO 4:30).

Noneho nimwirukana umwuka wanjye wera mu nyubako zanyu nziza kubera ko arenze ukwemera kwanyu –Njyewe n’umwuka wanjye turi umwe. Ninde muramya niba mwirengagije mwuka wanjye kandi mukamwamagana uko muri? Mu by’ukuri ninde muramya? Muramya ibigirwamana! (IBYAKOZWE N’INTUMWA 7:51).

Mwiremeye Imana yanyu, Imana ijyanye n’ibyifuzo byanyu n’ibyo mukunda by’iyi isi, ariko ntabwo ari IMANA imwe y’ukuri ibaho. N’ikigirwamana gisanzwe. Muribwira ngo mutandukanye n’abantu bakera baramyaga ibibumbano byo muri zahabu – muri bamwe! Muze kuri njye mu kwihana guciye bugufi matorero ndahita neza ubugingo bwanyu. Nzabababarira kwiruka inyuma y’abantu kwanyu mukanshyira ku ruhande. Ndifuza kubigarurira. Mureke mbahindure kandi mbazanire amahoro kandi nongere mbahuze n’IMANA yanyu. (MARIKO 8:36).

Uko bimeze, muri kure yanjye n’inzira zanjye. Ibi sinzabiha umugisha. Rwose nimungarukire yemwe torero rizimiye! Ndacyategereje ariko akanya gato. Gutinda si amahitamo. Nimuhaguruke kandi mwumvire iyi miburo. Nimugire icyo mukora! Ubuzima bwinshi bugiye kurimbuka (2 TIMOTEYO 4:3-4).

 

 

IGICE CYA CYENDA: IBIJYANYE NO KUZIMIRA KW’ITORERO

Reka dutangire. Ndashaka kuvuga ku itorero ryanjye rizimiye, abo bizera ko bari muri njye nyamara bari kure yanjye. Ndi kubashishikariza: Benshi bari mu matorero bizera ko ari kubaha ukuri nyako ku bijyanye nanjye n’icyo mpagarariye – ariko ukuri n’uko hari inyigisho nyinshi zavanzwe n’amazi zijyanye n’ibyo mpagarariye mu matorero menshi ku isi. Ibi bisobanura ko bari gutanga ukuri kutuzuye kuko abantu ntibiteguye kwakira ukuri kuzuye.

Ntibashaka kwakira ubutumwa bwiza bwanjye bwuzuye. Bashaka kumva ibibaryohera mu matwi kandi bibafasha mu byifuzo byabo by’isi no kubaho mu buzima bw’isi.

Isaha yo kugaruka kwanjye iregereje kandi ntabwo najyana imitima ituzuye y’abizera b’akazuyazi banjye. Bazasigara inyuma. Icyo gihe bazamenya icyo kwizera kwabo kw’igice kwabakoreye.

(IBYAHISHUWE 3:15-16). None bana ntimushobora kwizera abayobozi b’insengero ko babaha ukuri kose, mugomba kunshakisha ubwanyu ku kuri kose. Mugomba gusoma igitabo cyanjye, munyiyegurire n’imitima yanyu yose, kandi musabe kuzuzwa n’Umwuka Wera wanjye biva ku mitima yihanye, iciye bugufi. Nta yindi nzira. Ndashaka kwitanga kuzuye. Nzahinduranya ubuzima bwanyu n’ubuzima bwuzuye kandi mwebwe n’amaso yanyu muzafungurirwa ukuri, ukuri kwanjye. Nibwo muzasobanukirwa icyo nshaka kwakira mu bwami bwanjye.

Itorero ryanjye ryarahumye kubijyanye no kunkurikira. Ntabwo bakurikira ibyo nshaka n’inzira zanjye. Bashakisha inzira zo gukoreramo ibyo bashaka bagakomeza kwishimisha. Ibi bimaze igihe biba ariko ubu birarenze, kandi bake cyane nibo bashaka ukuri kuzuye, bake cyane nibo bashaka gusobanukirwa icyo ijambo ryanjye rivuga. Bashaka inkuru ntoya zibanezeza uko baza bakagenda ariko ntibashaka kumenya cyangwa uwo ndiwe by’ukuri. Batekereza ko banzi gusa. Ntabwo nzwi by’ukuri n’abayoboke banjye benshi.  

Abenshi muri bo barahuzagurika mu busabane nanjye. Ntabwo basobanukirwa by’ukuri icyo bivuze kungira IMANA yabo. Ndi ku ruhande ndeba ubuzima bwabo, ntacyo nkora mu buzima bwabo, ntabwo dusangira ubusabane bwa hafi.

(MATAYO 7:21-23). Ibi birambabaza cyane kuko aribyo naremeye abana banjye, ubusabane nanjye, kugendana nanjye muri iyi nzira y’ubu buzima. Ariko isi yarabakuruye bahitamo ibyo agaciro gake kuruta kuza bakamenya umuremyi wabo.

Mbega uburyo bibabaje gukururwa n’ibyaremwe ukareka umuremyi wabyo; Umuremyi w’ibibakurura byose. Mbega ukuntu bibabaje! Bana banjye, ntabwo mubona ko nshaka kwezwa no gutungana.

Bana ndashaka kuba igitekerezo cyanyu cya mbere, urukundo rwanyu rwa mbere, uwambere wanyu – byose muri byose. Niyo mpamvu mwaremwe kugendana nanjye iteka ryose. Niba ubu mwahisemo kutagendera muri iyo nzira, ni gute namenya ko twagendana by’iteka ryose? Ninde muteze komatana iteka ryose… jyewe cyangwa n’umwanzi wanjye? Mugomba kwibaza iki kibazo.

Urukundo rwanjye rucengera kuruta urukundo rwose umuntu azi. Ntimukigurishe ubwanyu mu gushaka ibintu bidahagije. Ntimuzigera mumenya urukundo ruhebuje kurenza urwanjye.

Bana, mugomba gushakisha mu mitima yanyu kandi mukagenzura ubugingo bwanyu. Nihe duhagaze, njye namwe? Mpagaze hanze ndeba imbere cyangwa dufitanye ubusabane bw’ukuri? Ndi izingiro ry’ubuzima bwanyu? Ni he mushaka ko mba ngo mba? Mugomba kwibaza ubwanyu.

Ndabategereje. Amaboko ararambuye kubazana mu munezero wuzuye mu busabane n’umuremyi wanyu, Imana yanyu.

Isaha iregereje yo gukora amahitamo y’ingenzi. Ushaka kuba umwe n’umugeni wanjye? Ni byose muri byose kuri njye. Arantegereza kandi akampanga amaso. Murutira ibyiza byose biryoshye. Ntabwo umugeni wanjye anshakisha iyo atewe n’ibibazo hari icyo anshakaho. We nanjye turi umwe. Ndagenda, akagenda. We nanjye turavanze, turi umwe. Ari mu bushake bwanjye kandi aca mu nzira yanjye ifunganye. Inzira yacu irasobanutse.

Bana banjye amahitamo ni ayanyu. N’ubwo nshaka ko mu mpitamo mufite ubushake bwanyu. None ndabatumiye kwinjira mu busabane bw’icyo mwaremewe. Amahitamo ni ayanyu. Ntimutinde guhitamo. Amahirwe ntazarama iteka.

 

IGICE CYA CUMI: KWIFUZA ISI

Yego mukobwa wanjye, twatangira. Susan, iki nicyo nshaka kuvugaho uyu munsi: Icyaha kizamuka mu mitima y’abantu- ni icyaha cy’irari ry’isi. Inzira zose z’isi ni mbi, abantu babi bahatira gukora ibibi. Ibyo isi ikora byose biri kure y’Imana.

Isi ntabwo iri mu bushake bwanjye, none ntabwo ariyo mu bushake bwanjye. Isi ihamya kuba inzi, ariko iri kure yanjye n’ukuri kwanjye. Isi igendana imbaraga nyinshi mu nzira inyuramo itambajije, umuremyi wayo. Iki ni kibi.

Kugendera hanze y’ubushake bwanjye ni ikibi. Ubushake bwonyine butari bubi ni ubushake bwanjye. Bana banjye ibi ntimubibona? Ubu iyi isi yagendera gute mu nzira z’Imana kandi imaze kugera kure yanjye n’uwo ndiwe nicyo mpagarariye? Mpagaze ku kwezwa kw’umutima, amategeko na gahunda, ukuri n’ubudahemuka. Iyi isi ihakana inzira zanjye zose kandi ntabwo yizera ibyo igitabo cyanjye gishyira ahagaragara nk’ukuri n’inzira yanjye ihoraho.

Isi irandwanya n’inzira zanjye zose hamwe n’abo bankurikira mu gihe ibonye uburyo. Inzira zanjye ntabwo zubahwa cyangwa ngo zigaragazwe. Iyaba zagaragazwaga iyi isi ntiyari kubona imivumo, ibihe bikomeye, uburwayi, kandi n’umubabaro w’indengakamere. Inzira yanjye izana imigisha. Inzira y’isi izana imivumo kandi imivumo ikuzura.

Uretse abo begendera hafi y’ijambo ryanjye nanjye, bakira amahoro n’umutuzo ntanga no mu bihe bikomeye. Uyu ni umugeni wanjye utajarajara. Aranzi. Arankunda. Ntabwo anjya kure. Azi ko ndi isoko y’ubuzima, ubushobozi, urukundo no gukomera.

Nihe handi yakura ihumure? Azi neza kuruta kumva iruhande ashakisha abandi bakunzi. Nageragejwe, ndasuzumwa, mwigaragariza nk’umunyakuri. Kuri we ndi byose muri byose. Ntawe ushobora gutwara umwanya wanjye mu maso ye.  

Iyi isi ntabwo izi urukundo rwanjye. Isi yahisemo ibidahagije bidafite agaciro. Mbega uburyo bibabaje kuri abo bakurikira isi n’inzira zayo, bizera ko imikorere y’isi ibafitiye ibisubizo byose.

Vuba iyi isi izatakaza umucyo wayo wanyuma usigaye ninyivanamo umugeni wanjye. Igihe nzavanaho ishusho ye, isi izasigara mu mwijima, ahantu habi. Ntacyo gushakishwa kizaba gihari gisa n’umucyo uyobora mu kuri n’ubwiza, uretse ubugome burenze n’icyaha nibyo bizaba byiganje. Iyi niyo si igiye kuza. Ibi nibyo bigiye kuzaba (2 ABATESALONIKA 2:3-4).

(2 ABATESALONIKA 2:6-7). Isi itagendera ku mategeko yanjye n’ibyifuzo byanjye ni nk’ubwato butagira umuyobozi. Ubu n’ubwato bupfuye kandi burimo kurohama.

Vuba bana, murabona urupfu no kurimbuka bitigeze biba. Kuko iyi isi yahisemo kwigomeka ku Mana yayo, umuremyi wayo. Ntimube injiji.

Isi ntabwo yakomeza kubaho iri kure y’ukuri kwanjye n’inzira zanjye. Ni ubwato buri kurohama. Igihe kirageze cyo kuva muri ubwo bwato. Nimpamagara abizera banjye uzaba urimo? Uzankurikira cyangwa uzasigara inyuma ugundiriye ibyiringiro by’ibinyoma ko isi igufitiye ibisubizo byose? Ese uracyarimo kumva ibinyoma by’isega yambaye uruhu rw’intama ngo nta kibazo kandi ngo byose bimeze neza? Aya masega atanzi, yambaye ishusho y’ubumana ariko ahakana imbaraga zanjye? Murashaka gukomeza kuyobywa no gushukwa kuko muryohewe n’isi cyane?

(2 TIMOTEYO 3:5). Nimuze mwakire iby’Imana murasanga hari ukuri kurenze, amahoro arenze, urukundo rurenze. Ndi we! Munkurikire, munyiruke inyuma, bana! Mugire kumenya. Nkwiriye gushakishwa. Nkwiriye kumenywa, guhabwa igihe. Ninjye watumye mubaho. Ntimushaka kuzabana nanjye iteka ryose? Hari ubundi buryo. Ni ahantu h’ibyiza byose by’ubu buzima biva kuri njye murimo mutakaza. Ni byo, ibyiza byose muri iyi isi biva kuri njye. Narabiremye byose. Atari njye nta na kimwe mubyo mwishimishamo, kandi mukabifata uko mushaka, bitemba biva mu mutima w’Imana, mwazongera kubona.

None ibi mubitekerezaho cyane. Muhitemo: Kubana n’Imana iteka cyangwa kutabana nayo. Muhitemo, mufate icyemezo. Nzakujyana ninza kurokora umugeni wanjye? Aya ni amahitamo yawe. Ariko hari ikiguzi mugomba gutanga. Mugomba kugendera kure y’urukundo rwanyu mu gushakisha isi kuko inzira y’isi mwahisemo ntabwo ari inzira yanjye. Nzabareka mugere ku cyemezo bitewe n’inzira mwahisemo. Bake cyane nibo bahitamo inzira yanjye, bake cyane… (1 YOHANA 2:15). 

 

IGICE CYA CUMI NA RIMWE: ISI IRIMO IRAGANA MU KAGA

Reka dutangire mukobwa wanjye. Ubu ndashaka kuvuga ibijyanye n’ibigiye kuba. Isi iragana mukaga. Hari ibicu by’umwijima bizamuka ahantu hose.

Vuba, vuba cyane, iyi isi izahinduka. Yose izahinduka mu ijoro rimwe igihe umugeni azaba akuweho. Isi izuzura umwijima uko bitigeze biba, nta byiringiro ko umwijima uzavaho. Vuba bana banjye, ibi bizaba. Mutangire kwitegura uku kuri. Ntabwo nkabya ukuri. Amagambo yanjye ashobora kwizerwa. Isaha y’izi mpinduka iregereje vuba. Byamaze gutegurwa kandi ntibishobora guhagarikwa.

Isi imaze kuzura ubugome kandi nta muntu, leta, cyangwa imbaraga byahagarika ibiri kuza. Ibi bigaragaza ibyahishuwe n’iminsi yanyuma. Isaha yo kugaruka k’umwana wanjye iregereje. Isi igiye kumenya icyahindutse nk’umujura mu ijoro. Nta gihari cyahagarika ibigiye kuza. Byavuzwe kera kandi ubu bigiye gusohora, nk’uko ijambo ryanjye ribivuga.

(1 ABATESALONIKA 5:2). Bana, mukeneye gukora imyiteguro. Ubwanyu mwitegure. Mwitegure kugaruka kwanjye vuba n’umwana wanjye kwegereje. Araje n’ingabo z’abamalayika be batwarire abakunzi be mu kirere. Iyi saha

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment