bookssland.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗». Author Susan Davis



1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:
uba warageze ku buzima nyabwo, icyo ni ikinyoma cy’umwanzi wanjye, yayobeje iyi isi, icyo nicyo kinyoma. Abana banjye bashakisha ubuzima mu bitekerezo byabo nta narimwe bangisha inama njyewe umuremyi wabo, bakizera ko byose ari byiza. Niba kigaragara ko ari cyiza kigomba kuba cyiza, ariko ni kibi kuko kibajyana kure y’inzira ifunganye. Njyewe ubwanjye ninjye mfite inzira nyakuri abana banjye bakwiriye kunyuramo kandi iyi nzira nyibaha buri munsi. (YOHANA 5:30)

Niba abantu baba muri iyi isi bagomba gutegura ejo hazaza, icyo ni iki? Mwana wanjye, yego mube mu isi ariko natanga icyerekezo cyo guhitamo ejo hazaza. Abana banjye nibanshaka, ibihe bimwe igisubizo ni yego, shikama utegereze. Abana banjye gusa bari kumwe nanjye bagendana nanjye buri gihe nibo bazahishurirwa ibi. Iyo abana banjye bari kure yanjye, bakaza kunshakisha rimwe na rimwe, ibi si nabiha umugisha. Ntabwo ndi Mana washaka rimwe na rimwe, uko niko benshi babyizera. Benshi baza mu gihe cy’ibibazo barangiza bakanyibagirwa abo ntabwo banzi, ndi Imana ikunda gusabana n’abana banjye. Ibi ni bibi kuri njye. Akazuyazi ndabiruka. (LUKA 7:21-23) ntabwo ari buri wese uvuga ngo mwami mwami, ati twahanuraga mu izina ryawe? Nti twirukanaga abadayimoni mu izina ryawe? Nti twakoraga ibitangaza mu izina ryawe? Kandi nzababwira nti: si nigeze kubamenya mumve imbere mwa bivume mwe.

  

IGICE CYA KABIRI: NTUKIYIZERE CYANGWA NGO WIZERE ABANDI

None mukobwo wanjye reka dutangire. Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku bibazo bijyanye no kwiyizera. Kubaho wiyizera, kuba nyamwigendaho, kubaho wikunda ni umuco mubi. Bitezwa imbere ni imikorere y’isi bigatizwa imbaraga n’umwanzi wanjye.

Kuba nyamwigendaho ni ubusa uretse kwishyira imbere y’Imana. Ni ukugendera mu bushake bwawe uhunga ubushake bwanjye. Mu gihe abantu bakoze ibyo bihitiyemo nta kunshakisha mubusabane nanjye, bagenda bahunga ubushake bwanjye, babaho mu cyaha ni ukwigomeka kuri njye. Ndashaka ko abana banjye bagendera mu bushake bwanjye. Rimwe na rimwe ubushake bwanjye ntibugaragara neza ugereranije nibyo isi ihuriyeho. Isi iravuga: mushake amafaranga, ubutunzi umutekano, igikundiro. Ubushake bwanjye ntibuhuje ni ibyo isi yita ko ari byiza. Bigaragara ko bitandukanye ariko ubushake bwanjye burakomeye.

Naremye abantu mbaremeye kunyizera. Kandi bakagendera mu bushake bwanjye. Kugendera mu bushake bwanjye ugomba gushyira ubuzima bwawe imbere yanjye, mu kwicisha bugufi no kunshakisha buri munsi. Abo banshakisha by’ukuri, bitanga ku bwanjye, basabana nanjye ahantu hiherereye, kandi basoma ijambo ryanjye, bayoborwa n’ubushake bwanjye. Ibi bisaba amahitamo, kubera ko ibirangaza by’isi bishobora kukuvana mu nzira igororotse ifunganye rwose. Hari inzira zindi kandi nyinshi wacamo ariko zakwangiza kuko ni inzira ijya mu irimbukiro ari nini ariko abayinyuramo ni benshi. Bake babona ya nzira ifunganye, kuri njye ni ubuzima bw’iteka. Benshi batekereza ko baca mu nzira ifunganye ariko barayobye kuko bumva abandi bayobye.

Benshi mu bayobozi banjye barayobye bayobya n’abandi kubera ko bizera ko gukora byinshi no guhungira mu nsengero ari inzira y’umutekano, ariko uku ni ukuyoba. Ni ugusabana nanjye byonyine no kumenya by’ukuri, kumarana igihe nanjye mukumenya. Uru nirwo rufunguzo rwo kwinjra mu mutekano wanjye uhoraho (ZABURI 91:1). Umubiri ugaburirwa mu rusengero ariko uwo mubiri ntabwo ukora neza uretse kugaburirwa ni ibyo ntanga mu mwiherero, ni igihe utanga mu gushakisha kumenya. Aha niho umubiri wubakwa by’ukuri aha niho ntangira ubushake bwanjye n’amagambo ku ntama zanjye bikabakomeza mu kwihanganira ibyo umwanzi abatera nk’ibibazo.

Ni mu busabane nanjye kugira ngo wihangane mu bibazo by’ubu buzima. N’ubicamo wenyine uzageragezwa maze utsindwe, kuko ntabwo uzi ibyo nshaka uretse njyewe gusa nijye mucamanza wanyuma kuri bose. Ni gute witeguye kuzarebana nanjye mugihe cy’urubanza niba utaranyegera ngo umenye ibyo nshaka n’ubushake bwanjye kuri wowe. Ni uza imbere yanjye tutaragiranye ubusabane uzaba ufite ubusa, kubera ko wizeye ibyiyumvo byawe, ibitekerezo, ubushake, kandi ugahita ugwa vuba, uzatakaza amanota (ABAROMA 14:12). Ntukayobe benshi bitwa ngo ni abayobozi banjye ariko ntibamarana nanjye igihe kandi ntibakorera mu bushake bwanjye. Kandi bameze nk’impumyi iyobora indi mpumyi bagana mu irimbukiro. Benshi bazatangazwa n’uburyo bayobejwe kuko bizeye abo ngabo batanzi nabo ubwabo bayobye . Ntushobora kwizera ibisa neza byo mu isi, mugomba kunyiha. Mumpe ibyanyu byose munshakishe n’imitima yanyu yose ibyo nibyo nshaka.

Ijambo ryanjye rivuga uku kuri, murisome neza mwirebere. Abayobozi banjye bakunda isi n’ibyo ikora, none bahindura ubusobanuro bw’amagambo yanjye, kugira ngo byumvikane neza mu kubivanga n’ibyi isi. Isi ni umwanzi wanjye, soma ijambo ryanjye. Ukuri ntikwihisha ntabwo wakunda isi nanjye. Ibi narabisobanuye rwose, muri mu isi ariko mugomba kunkurikira mu nzira zanjye mukiri mu isi (YAKOBO 4:4).

Hari ibintu bituma muhunga mu mpande zose bigatuma mudashaka ubusabane nanjye. Mugomba kwifuza kumarana igihe nanjye kuruta ibibarangaza by’isi. Muturije mu bidafite umumaro, ni ubusa nimuturiza mu bintu by’isi mukibagirwa urukundo rw’umuremyi w’ubuzima, umuremyi wanyu, umuremyi w’inyenyeri n’ijuru. ABAHEBURAYO 10:38-39 …….

Ntukirengagize kugendana nanjye by’iteka ryosebihebuje, umuremyi n’umufasha w’ubuzima bwose, kubera iby’isi bidafite agaciro, ibyo mushakisha mu isi ni ubusa, uretse urupfu. Mushakisha iherezo ryanyu mwizera ko mwakwishakira inzira, mwizera ngo mpa umugisha ibyemezo byanyu, ntabwo muramenya neza, iyaba mwari munzi mwari gukora ibitandukanye n’ibyo. Murayobywa ni inzira z’isi n’umwanzi wanjye. Abashakaho mwiyizera kundusha. Ibi sinshobora kubiha umugisha. Rero abana banjye bakibaza impamvu bagwa mu bibazo by’iyi isi. Ikinyoma kinini cy’umwanzi wanjye ni uko wibwira ko byose ari byiza, mugihe ujya kure y’ubusabane nanjye. Iki nicyo kinyoma gikomeye kiruta byose. Byose bisa neza, ariko nimunyitegereza duhuye nzababwira nti nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe sinigeze kubamenya.

MATAYO 7:21……

Benshi bazambwira kuri uwo munsi mwami, mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanye abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoze ibitangaza mu izina ryawe, nzababwira nti ni mumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe. Yego iri ni ijambo ryanjye, sinabaremeye kugendera kure yanjye no kwishakira inzira zanyu mutambajije. Yego mushobora gukora ibyo kuko mwisanzuye, ariko ntabwo muri mu bushake bwanjye, kandi ubwo muri kunshumuraho. Abana banjye mbaha ubwisanzure kugira ngo banshakishe mu kwiherera bizera aho mbayobora cyangwa bakangendera kure. Mugihe abana banjye bagendeye kure y’ubushake bwanjye, bashakisha iby’imigambi yabo baba barwanya imigambi y’ubwami bwanjye, kandi ibi ni bibi. Bibazanira kwangirika batazi, kuko bizera ko babaho mu buzima butarimo imigambi yanjye. Basigara bifunguriye umwanzi. Bana, uretse njyewe ntabwo mwakira imigambi y’umwanzi. Ntimukitekereze nk’abanyabwenge muri ubusa mu gihe muri kure ya njye.

Kubera iki mwiga ko abafite kwizera nk’ukwabana aribo bazabona ubwami bw’ijuru? Kuko abana buri gihe babona ko bankeneye, nk’uko umwana buri gihe ashakisha umubyeyi we. Umwana azi ko ari kure y’umubyeyi we ko yahura n’ibibazo. Nk’uko abana banjye bazi neza ko nabo bari kure yanjye bahura n’ibibazo, bakizera ijambo ryanjye. Niyo mpamvu nsaba abana banjye, kumara igihe mu ijambo ryanjye aho bakura amakuru yose. Ibisubizo by’ubu buzima byose biri mu gitabo cyanjye. Natanze iki gitabo (Bibiliya) nk’umuyoboro wanjye.

Umwuka wanjye agaragaza ukuri mu byanditswe. Uretse mu kunyiha no kwakira umwuka wanjye kurugero rwuzuye nibwo muzamenya ijambo by’ukuri. Ntabwo ari inyigisho z’abantu uretse ku bw’umwuka wanjye nibwo amagambo yanjye akora mu mitima y’abantu. Uretse umwuka wanjye nibwo mwamurikirwa n’ijambo ry’ubuzima riri mu gitabo cyanjye. MATAYO 18:4…

1 ABAKORINTO 2 :11-14….

Isi ubu yuzuye ikinyoma.ntimushukwe n’ikinyoma cyubatswe n’umwanzi wanjye.arabashakaho kwizera amakuru mubona buri munsi aribyo kwizera ibintu by’iyi isi. Mwizera byose mukandeka njye utanga ubuzima mwizera amafaranga, amashuri, umutekano w’isi, ubuyobozi, ni umutekano w’ikinyoma n’ubufasha bw’ikinyoma. Iki ni ikinyoma cyo hejuru kijyana abana banjye kure yanjye, abana banjye bagahuzagurika mu kunyizera, bangarukira gake bagasubira mu bindi. Ubu ntabwo ari ubusabane bwanjye.

Yego muri mu busabane n’isi n’ibyifuzo byanyu ariko tutari kumwe. Mukeneye kunzaho, ibyanyu byose mukabinshyira mu maboko. Mu by’ukuri ntimushobora kumenya kugeza igihe mushyiriye umutekano w’isi ku ruhande munzaho gushakisha ubusabane nanjye. Icyo aricyo cyose atari ubusabane nanjye ni akazuyazi. Benshi bazatungurwa mugihe bazambona bakamenya ko kubyina n’isi no kumarana nanjye akanya gato, bizababuza kugera mu bwami bwanjye benshi bazatungurwa (IBYAHISHUWE 3:16).

Niki nshaka kandi ntegereje iki ku bana banjye? Ndashaka ubuzima bwabo.ndabushaka bwose mu kunyiha.kubyina n’isi ukongera ukabyina nanjye ni icyaha, musome ijambo ryanjye. Oh, benshi basoma ijambo ryanjye bavanamo ibyo bashaka kugira ngo bishimishe mu isi, kandi bagakomeza bibwira ko bazinjira mu bwami bwanjye ubuzima bwabo ni burangira. Biratangaje ko abo ngabo bamenya ko nakira abanyihaye bose. Ugushaka kwabo k’ubukire, kumenyekana, ubutunzi, byose ni ubusa uretse kukubuza kwinjira mu bwami bwanjye . Ubushake bwabo na gahunda zabo z’ejo hazaza byabashyize mu nzira itari mu bushake bwanjye no kure y’imigambi mbafitiye-ubuzima nabaremeye nyobora. Oh, nibyo nta n’umwe uhumeka cyangwa ngo abeho, umunsi, ku munsi, uretse mbitegetse. Niyo mpamvu abana banjye batagomba kwizera cyane imigambi yabo iri kure y’ubushake na gahunda mfitiye ubuzima bwabo. Njyana ubuzima nshatse. Nta muntu wabaho ntabyemeye Ndatanga kandi nkaka uko bikwiriye niyo mpamvu ari, ubwibone buhambaye n’ubugoryi kandi ni bibi. Ni inzira y’umwanzi wanjye ayobora intama zanjye mu nzira yo kurimbuka, mu bigaragara neza ni ikinyoma cy’umwanzi kubeshya benshi (YOBU 12:10), (ZABURI 104:29). 

 

IGICE CYA GATATU: UMWITOZO MU KWICISHA BUGUFI

Mukobwa wanjye niteguye kuguha amgambo, umva neza ibyo ngiye ku kubwira.ubu ndashaka kujya ku makuru mashyashya, ndashaka kuvuga ku mwitozo wo kwicisha bugufi. Iyi ni nzira y’abicishije bugufi, umutima uhora ucecetse mu kwicisha bugufi niwo wanjye, bagenda bacecetse badashakisha ibyubahiro baranshakisha mu nzira zose. Bahora bashakisha Imana yabo. Ntibashakisha ko aribo bibandwaho, ntibashakisha kwitabwaho cyangwa kumenyekana. Bifuza gukundwa no kwitabwaho nanjye Mana yabo. Baranyizera kandi nkabitaho. Mbaha ibyo biringira, mbaha ibyo bakeneye, mbazaniraibyo bakeneye byose, kugira ngo babeho. Ndi urutare rwabo. Ndi umwizerwa ku bagaragu banjye bicisha bugufi. Mbazanira amahoro no gutuza muri buri kibazo. Buri gihe mba ndi hafi yabo, mbana nabo nshaka kubagirira neza. Nkunda abagaragu banjye bicisha bugufi. Ni ab’agaciro kuri njye, barankunda nanjye ndabakunda, ntawe ushobora kudutandukanya. Ndi umwuka wabo bararabagirana nk’inyenyeri. Ntibashakisha inzira z’isi ndabanyuze isi ntacyo bayitezeho. Banshakishaho kunyurwa kandi mbaha ibyo bifuza. Ubu benshi bacitse intege nibake banyura muri iyi nzira, nibake bayivumbura. Abayibona baba babonye inzira yo mubwami bwanjye buhoraho (1 PETERO 5:6).

Abagaragu banjye bicishije bugufi buri gihe bumva ijwi ryanjye. Bagenda mu gihe mbibasabye, kandi bankorera mugihe mbakeneye n’umutima wishimye. Bakunda gukorera mu bwami bwanjye. Banyuzwe nogukorera umwami wabo nkabazanira umunezero n’amahoro. Urukundo rwanjye rusakara muribo, ntacyo bakena.

Kwicisha bugufi ugomba kwishyira mu myanya y’inyuma utifuza uwimbere. Ni ubwenge kuba inyuma Atari imbere, ariko mu bwami bwanjye nibo batware n’abayobozi. Bashyizwe hejuru mu bwami bwanjye. Nubaha abanjye bicishije bugufi, bicarana nanjye ku ntebe yo hejuru kubera ko bampaye ubuzima bwabo bakiri mu isi. Aba baranshakisha nkabaha amahoro ahoraho (MARIKO 10:31).

Ngendana n’abicishije bugufi nkabigaragariza. Iki ni igihembo cy’ubwitange bwabo. Mbega impumuro nziza y’urukundo rwabo kuri njye, kandi nzabubaha. Kwicisha bugufi ni inzira y’ubwami bw’Imana. Buri muntu mu bwami bwanjye yuzuye kwicisha bugufi. Ubwibone ntibushobora kwinjirayo ntibufite umwanya mu bwami bwanjyeuretse kwitanga kuri njye Imana mu mahoro. Ubu ni ubwami bwanjye, bwuzuye kwicisha bugufi mu mutuzo aho buri muntu anyuzwe n’ubwiza busesekara (1 YOHANA 2:16).

 

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) - Susan Davis (ebook reader screen .txt) 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment